Print

Muri Miriyari zituye isi ni wowe unyura! Urukundo ruravuza ubuhuha kwa Meddy n’umugore we Mimi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 June 2022 Yasuwe: 897

Aba bombi bakunze kugaragarizanya amarangamutima buri umwe afitiye undi babinyujije ku imbugankoranyambaga bakoresha.

Kuri iyi nshuro Mimi umugore wa Meddy yifashishije urukuta rwe rwa instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa yibukije umugabo we Meddy urwo amukunda ndetse ko anyuzwe no kuba amufite.

Mu butumwa Mimi yanyujije kuri instagram yagize ati: ”Ndagukunda Meddy, Miliyari 7 zituye ku isi ariko ni wowe unyura.” Meddy nawe atazuyaje yahise amusubiza agira ati:”Nanjye ndagukunda Mimi.”

Si rimwe si kabiri aba bombi bateranye imitoma ku imbugankoranyambaga zabo kuburyo abantu benshi usanga bibaza ibanga bakoresha kugirango bahorane umunezero mu rukundo rwabo nkuko bigaragara.

Urukundo rw’aba bombi rugaragara nk’urukundo rw’abantu bakimenyana ndetse bagitangira gukundana kuko akenshi usanga abantu bamaze kubana hari ibintu byinshi bigabanuka noneho bamara kubyara bikaba akarusho mu gihe aba bo na nyuma yo kwibaruka imfura yabo urukundo rwabaye nkaho aribwo rutangiye.

Meddy na Mimi ni imwe muri Couple zitanga urugero rw’imibanire myiza hagati y’abakundana cyangwa se abashakana bose ari ibyamamare kandi ntibibabuze kuzuza inshingano zabo z’urugo.