Print

Perezida Ndayishimiye yiyemeje guhana abapolisi bamunzwe na ruswa ku kibuga cy’Indege n’abahohotera abantu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2022 Yasuwe: 770

Perezida Evariste Ndayishimiye yemeje ko abapolisi bakorera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye mu murwa mukuru w’ubukungu Bujumbura baka ruswa y’amafaranga abagenzi.

Yavuga ko ari uguteza urubwa igihugu agasezeranya ko aba bazahanwa bikomeye.

Perezida Ndayishimiye kandi yavuze ko hari itsinda ry’abapolisi rikorana n’abinjiza n’abasohora ibicuruzwa mu buryo bwa magendu bija mu bihugu bituranye n’Uburundi. Atangaza ko aba ntaho batandukaniye n’abo bandi barya ruswa.

Yavuze ko ayo matsinda yose agiye kuyafatira ibihano bikomeye ndetse yahamagariye abapolisi muri rusange kwirinda gukoresha intwaro mu guhohotera abaturage no gukubita imfungwa n’abagororwa.

Prezida Ndayishimiye yabivugiye mu nama y’abapolisi bagera kuri 90 batangiye inyigisho za kaminuza y’igipolisi iri mu ntara ya Bubanza mu burengerazuba kugira ngo bazavemo.

Inshuro nyinshi amashyirahmwe yigenga yanenze ibikorwa by’abapolisi anabashinja ubugizi bwa nabi burimo no kwangiza ubuzima bw’abantu. Ligue Iteka iri muri ayo.

Umukuru wayo Anschaire Nikoyagize yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko nta pinduka zikomeye yizeye nubwo umukuru w’igihugu yagaragaje akababaro ke akanavuga ko azahana abapolisi bitwara nabi.