Print

Hamenyekanye impamvu ya myigaragambyo yo gutwika "Made in Rwanda"I Goma itabaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2022 Yasuwe: 4822

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yatangaje ko akomeje kugirana ibiganiro na mugenzi we uyobora Umujyi wa Goma, Kabeya François Makosa mu gushaka uko haba umwuka mwiza hagati y’utu duce duturanye.

Ubwo Meya Kambogo yabazwaga ku myigaragambyo yari yateguwe kuwa 21 Kamena 2022 n’abatuye mu mujyi wa Goma yari kuberamo igikorwa cyo gutwikwa ibicuruzwa bituruka mu Rwanda,yavuze ko kuba itarabaye, byagizwemo uruhare n’uyu muyobozi mugenzi we wa Goma.

Yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwamenye iby’iki gikorwa bukabimenyesha uyu muyobozi wa Goma, ati “Nk’ibi ntibyabaye kuko yabimenye akabikumira.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma, bwaburijemo iyi myigaragambyo bukoresheje amayeri kuko umunsi iki gikorwa cyagombaga kubera, bwahise butumiza inama idasanzwe yahuje Polisi n’abayobozi b’urubyiruko bo muri uyu mujyi, bigatuma iki gikorwa kiburizwamo.

Kambogo atangaza ko abona uyu muyobozi mugenzi we wa Goma, agaragaza ubushake bw’umwuka mwiza hagati y’imijyi yombi.

Ati “Hari ibikorwa bitegurwa ntabimenye, ariko iyo tubimumenyesheje arabikumira, ubundi ibyo atazi agakurikirana nko ku banyarwanda baba babangamiwe.”

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wajemo igitotsi mu minsi micye ishize cyaturutse ku byo Ibihugu byombi bishinjanya.

Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda guteza umutekano mucye mu Gihugu cyabo ngo yitwaje M23, iherutse gutangaza ko yiteguye gufatira u Rwanda ibindi bihano birimo no kwirukana Ambasaderi warwo muri iki Gihugu ngo mu gihe rutahagarika ibi bikorwa.

Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko ibyo Ubutegetsi bwa Congo bushinja u Rwanda byumwihariko ibivugwa na Perezida Felix Tshisekedi, ari urwitwazo rwo kuba yaranananiwe inshingano ze zo gukemura ibibazo biri mu Gihugu cye yagakwiye kuba yararanduye.