Print

Amafoto: Igikomangoma Charles yitabiriye ibirori bya Rwanda Fashion Week

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 June 2022 Yasuwe: 3838

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa wa 23 Kamena 2022, bibera muri BK Arena aho byitabiriwe n’abantu benshi ndetse byaranzwe n’akanyamuneza kubari bari aho bose.

Rwanda Fashion week ni kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byateguwe mu rwego rwo gususurutsa abashyitsi bitabiriye inama ya CHOGM mu Rwanda.

Byatangijwe n’abanyamideli bihurije mu itsinda rya [Collective Rwanda].Byari byateguwe neza ku rwego rwo hejuru ndetse byagaragayemo abamurika imideli bamaze kubaka amazina mu Rwanda ndetse n’inzu nyinshi zihanga imideri zari zabukereye.

Mu bamuritse imideri bamaze kubaka izina mu Rwanda harimo; Sonia Mugabo, Houte Baso, Uzi Collection n’abandi.

Nyuma y’uko BK Arena imaze kugeramo abantu bari biganjemo abanyamahanga bitabiriye inama ya CHOGM, ahagana saa kumi n’ebyiri ibirori byari bitangiye.