Print

Umuyobozi wa AWF yifashishije indirimbo ’Nywe’ mu kugaragaza imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu iterambere

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 June 2022 Yasuwe: 1267

Kariza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyizeho amagambo yifashishije ifoto ya Convention Center iri kwaka mu mabara ari mu ibendera rya Commonwealth, agaragaza iterambere ry’u Rwanda nk’umusaruro w’icyuya rukomeje kubira.

maze agira ati"Twavuye ibyuya batureba! Dutigita Bo bakiryamye! Iyi mihanda iradukanda turi gushaka iminanda! None baravuga ngo ’NYWE’”

Iyi ndirimbo bitewe n’amagambo ayirimo buri wese ahita yumva ko yashatse kugaragaza ko u Rwanda kuba rufite aho rugeze uyu munsi hari imbaraga ziba zakoreshejwe.

Nel Ngabo mu Kiganiro n’Igihe yavuze yishimiye cyane kuba indirimbo ye ishobora kwifashishwa mu gutanga ubutumwa kandi bwiza.

Aho yagize ati" iby’agaciro gukora indirimbo ikifashishwa n’abayobozi. Icyiza kirimo ni uko njye naririmbaga umuziki ariko guhuzwa n’ibikorwa by’igihugu hari byinshi bivuze. Umuziki wanyuze mu bibazo byenda kumera nk’iby’u Rwanda nuko Igihugu cyo cyamaze kubyikuramo mu gihe twe tukirwana n’ibirimo ubukungu ariko nibura haragaragara icyizere.”

Izi lyrics rwose ziri relevant muriyi minsi…🎶 “Twavuye ibyuya batureba! Dutigita Bo bakiryamye! Iyi mihanda iradukanda turigushaka iminanda! None baravuga ngo NYWE”🎶 🎵 #RwandaWorks pic.twitter.com/9n1XLkIbeK

— Belise Kariza (@BeliseKariza) June 24, 2022