Print

RDC yasabye u Rwanda gukorera M23 ikintu gitangaje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2022 Yasuwe: 13057

Umuvugizi wa leta ya Repuburika ya Demokrasi ya Congo avuga ko u Rwanda rukwiriye gufata umutwe wa M23 kimwe na FDLR, yombi ikarwanywa kimwe nk’abagizi ba nabi bahungabanya ‘’umutekano w’u Rwanda n’uwa Congo”.

Congo ishinja u Rwanda gushyigikira M23 yita ‘’umutwe w’iterabwoba’.

U Rwanda ruhakana gufasha uwo mutwe nawo ukemeza ko nta ”n’urushinge” uhabwa na Kigali.

Mu kiganiro cyihariye na BBC Gahuzamiryango, Patrick Muyaya -Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru muri leta ya Congo akaba n’umuvugizi wayo - yavuze ko n’ubwo ubu ihari umwuka mubi cyane mu mubano wa Congo n’u Rwanda, amayira yo kuvugana agihari.

Ati: ”Mumenye ko uhagarariye u Rwanda tutamwirukanye, dushobora gukomeza kuganira kugira ngo tugarure amahoro.

”Ariko ikigomba kubanza kuba n’uko u RWanda ruhagarika gufasha M23, kandi ko M23 cyo kimwe na FDRLR bigomba kurwanywa nk’imitwe y’abagizi ba nabi ihungabanya umutekano w’u Rwanda n’uwa Congo”.

Muyaya avuga ko bafite ibimenyetso byinshi ko ingabo z’u Rwanda zambutse ku butaka bwa Congo gufasha M23.

Muri ibyo, avuga abasirikare babiri b’u Rwanda yemeza ko bafatiwe ku birometero 25 imbere ku butaka bwa Congo.

U Rwanda rwo rwavuze ko abo basirikare u Rwanda rwashinje Congo ko bashimuswe na FDLR ibakuye ku butaka bwarwo ndetse birangira barekuwe.

Umuvugizi wa Congo yemeza kandi ko Monusco, ingabo za ONU zikorana n’ingabo za Congo, ifite ibimenyetso byinshi.

Yemeza kandi ko hari amafoto n’ama-video yafashwe n’indege zitagira abapilote abigaragaza.

Ati: "Ku rundi ruahande, inteko ishingamategeko ya Amerika cyangwa leta ya Amerika ntiyari gutunga urutoki u Rwanda mu buryo butaziguye,nk’abashyigikiye umutwe w’iterabwoba wa M23".

Patrick Muyaya avuga ko kubera izo mpamwu,u Rwanda rudashobora kuba mu bihugu bizohereza ingabo zizoherezwa muri Congo n’ishyirahamwe ry’ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba, EAC, gufasha kurwanya imitwe yitwaje iintwaro harimo na M23.

Ati "Nta kuntu haba harimo ingabo zaje kugarura amahoro kandi zishiygikiye umutwe dufata ko ari uw’iterabwoba”.

BBC


Comments

Christophe 24 June 2022

Uhishira umurozi akaguca ku Rubyaro! RDC Birayinaniye ibishyize mu maboko y’ u Rwanda? Ubundi wirukankana umugabo cyane agashira ubwoba! kandi ngo uguhiga ubutwari muratabarana! reka nzigame iby’ejo!