Print

RDC: Mu ijwi riranguruye Abajepe basabye Perezida Tshisekedi kubaha intwaro bagatera u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2022 Yasuwe: 4287

Abarinda Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bamusabye ko yabaha intwaro bakaza mu Rwanda kurangiza intambara yabananiriye ku butaka bwabo.

Babitangaje kuri uyu wa Gatanu mu myiyereko bakoreye mu mihanda ya Kinshasa, bagamije kwerekana ko biteguye kurwana intambara igisirikare kimaze iminsi gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Uwashyize amashusho yabo kuri Twitter yagize ati "Urugendo rwo kwihangana rwa bamwe mu bagize ingabo za congo i Kinshasa kuri uyu wa gatanu.Benshi bo mu mitwe irinda Perezida wa repubulika. Barasaba intwaro Félix Tshisekedi kugira ngo "binjire mu Rwanda, kubica no kurangiza intambara". “Kuzamuka bidasanzwe”.

Aba basirikare biganjemo abinjiye mu barinda Perezida bashya, bari bambaye impuzankano ibaranga bafite n’imbunda, bagendaga bayobowe n’Umuyobozi wabo, Général Christian Tshiwewe.

Mu ndirimbo iri mu Ilingala baririmbaga muri ayo mashusho yafashwe agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga,basubiyemo ayo magambo ko bashaka kwinjira mu Rwanda bakica bakanarangiza intambara.

Bakomeje bavuga bamaramaje ko gupfira ku rugamba ari icyubahiro.

Izi ngabo zazengurutse mu duce dutandukanye twa Kinshasa zikomerwa amashyi n’abaturage zanyuragaho ku muhanda.

Umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’igihugu ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye,ubu ufite gahunda yo kongera gufata ikigo cya gisirikare cya Rumangabo no kwreekeza m umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru ukawigarurira.

Reba Video y’aba basirikare hano :https://twitter.com/StanysBujakera/status/1540334349278748672?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1540334349278748672%7Ctwgr%5E%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Figihe.com%2Famakuru%2Fmuri-afurika%2Farticle%2Frdc-ingabo-zirinda-tshisekedi-zamusabye-kuziha-intwaro-zikajya-kurwana-n-u


Comments

Eugene 27 June 2022

Nibabanze barangize ibyiwabo


Joel HABINEZA 25 June 2022

Nukuri ikibumo gishuka ..........bitari bujyane, yabemereye se tugataha i.kinshasa, nukuri abahungu burwanda barashomereye, nabahe akazi, maze barebe aho turuhukira.