Print

Yishwe n’abavandimwe azira kwanga gutirura imyenda yabo bamutije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2022 Yasuwe: 2198

Reaction Unit SA (RUSA) yavuze ko ku wa kane w’iki cyumweru, umusore w’imyaka 21 yishwe nyuma y’uko bivugwa ko yanze gutirura imyenda yatijwe mu ntara ya KwaZulu Natal muri Afurika y’Epfo.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Reaction Unit SA (RUSA) Prem Balram, ngo ibyabaye byabaye ku wa kane.

Yavuze ko ku wa kane abanyamuryango ba Reaction Unit muri Afurika yepfo (RUSA) bageze ahabereye ubwicanyi saa 09:06 z’amanywa.

Balram yavuze ko uyu mugabo wishwe bivugwa ko yahuye n’abavandimwe babiri bari bamusabye gutirura amapantaro 2 y’amakoboyi [Jeans] yari yatijwe.

Ati: “Abavandimwe bahanganye n’uyu mugabo bari hanze y’urugo rwe bamusaba gutanga amapantaro yatijwe.

Uwo mugabo yaranze kandi ashimangira ko babanza kumusubiza imyenda yabatije nawe akabona kubasubiza iyabo."

Balram yavuze ko umuvandimwe mukuru ufite imyaka 28, yakuruye nyakwigendera amukubita hasi hanyuma murumuna we (18) amutera icyuma mu gatuza.

Yakomeje ati: “Uyu mugabo wakomerekejwe yapfiriye aho. Abavandimwe bombi bahunze n’amaguru mu cyerekezo kitazwi. ”