Print

Kicukiro:Abaturage barishimira ikiraro bubakiwe (AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 June 2022 Yasuwe: 2072

Ni ikiraro giherereye mu Murenge wa Kigarama aho kiwuhuza n’uwa Mageragere.

Iki kiraro cyamaze gushyikirizwa abaturage aho Imirimo yo kucyubaka yatangijwe muri Werurwe 2022 cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 87 Frw.

Mu kiganiro n’Igihe dukesha iyi nkuru abaturage bagaragaje ko bishimiye iki kiraro kuko kigiye kubafasha mu gushaka imibereho by’umwihariko kikanafasha amanyeshuri kuko hari igihe bananirwaga gutambuka ubwo umugezi wa Yanza wabaga wuzuye.


Ati “Iki kiraro kigiye kudufasha mu buhahirane, mu by’ukuri mbere byansabaga guhagarara aha nkareba abantu bose uko bambuka kugira ngo ugira ikibazo abone ubutabazi bwihuse. Iki kiraro kizadufasha kuko abo hakurya no hakuno bakunze kugorwa no kugenderana kandi benshi bahaha ari uko bambutse uyu mukoki.”

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yasabye abaturage kubyaza umusaruro ikiraro babonye kandi bakakibungabunga akomeza avuga ko ari Ikiraro kizafasha abaturage kuko cyari gikenewe.

Ati"Iki kiraro kizorohereza abaturage mu ngendo no mu bindi bikorwa by’iterambere, abakora ubucuruzi, abana bajya ku ishuri, n’izindi. Murabona ko bari basanzwe bakoresha uburyo navuga ko butujuje ubuziranenge kuko banyuraga mu gikombe ahantu ubona ko hateye impungenge”.