Print

Perezida Kagame yahishuye impamvu yatumiye Emir wa Qatar mu nama ya CHOGM 2022

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2022 Yasuwe: 5613

Perezida Paul Kagame yashimiye Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Leta ya Qatar, agaragaza ko ubuyobozi bwe mu bijyanye n’umutekano w’ingufu, ibikorwa by’ubutabazi no kurwanya ruswa ari ntagereranywa.

Nyakubahwa Tamim bin Hamad yari umushyitsi wihariye mu nama y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryangi wa Commonwealth (CHOGM) yatangijwe ejo ku mugaragaro i Kigali,ndetse Perezida Kagame akaba agomba gutangira imirimo yo kuba umuyobozi w’uyu muryango w’ibihugu 54.

Ku mugoroba wo ku wa kane, Kagame yavuze kuri Emir wa Qatar ati: "Ntabwo nashoboraga gutekereza undi muntu mwiza wo gutumira, nk’umushyitsi udasanzwe wa Commonwealth, kuri uyu mugoroba.

Umuyobozi wa Qatari ni inshuti n’umufatanyabikorwa wa benshi muri twe.Igihugu cye gifitanye isano ya bugufi na Commonwealth.”

Kagame yakomeje agira ati: "Qatar, iyobowe na we, iri ku isonga mu gushakira igisubizo ibibazo bimwe na bimwe byihutirwa bya buri munsi, guhera ku mutekano w’ingufu,igisubizo ku kiremwamuntu mu burasirazuba bwo hagati, ndetse no kurwanya ruswa ku isi hose".

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame kandi mu ijambo rye muri iryo joro yagize ati: “Ndashaka gushimira abashyitsi bose badasanzwe baje hano kugirango tuganire.

Kuba muhari mukanitabira byerekana ko Umuryango wa Commonwealth ufite kanini mu gushyiraho gahunda nziza ku ’isi ”.

Perezida Kagame yasabye ubufatanye bwa hafi mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, ashingiye ku masomo yavuye ku cyorezo cya Covid-19.

Ati: “Twanyuze muri byinshi kuva mu 2020, muri buri gihugu, uturere twacu na Commonwealth muri rusange. Icyorezo cyabaye igihe kibi mu mateka ariko cyatweretse na none, agaciro k’ubufatanye n’umuryango. Ntidushobora gutera imbere tudakorera hamwe. ”


Comments

Nizeyimana Donatien 26 June 2022

Imyandikire ipfuye ninde wayikuraze koko muvandi uziko usimbuka inyuguti?
Hhhhh!!!!!