Print

Ariel Wayz na Bwiza batunguranye nyuma y’ibibazo bisanzemo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 June 2022 Yasuwe: 2352

Aba bahuye nyuma y’iminsi mike Ariel Wayz agiranye ibibazo n’itsinda rya Symphony Band ryafashe ibdirimbo bakoranye bakamusimbuza Bwiza.

Ni ibintu byatumye benshi batekereza ko bizakurura urwango hagati ya Ariel Wayz ndetse na Bwiza ariko nkuko bagiye babigaragaza mu bitangazamakuru bagaragaje ko nta numwe ufite ikibazo ku wundi kandi ko buri wese ari umufana w’undi.

Ariel Wayz aheretse kuvuga ko nta kibazo na kimwe yagira kuri Bwiza cyane ko yari mu kazi ahubwo avuga ko anenga Symphony cyane kuba bataratumye Bwiza agaragaza ubuhanga bwe ahubwo akagerageza kwigana ibyo Aariel yakoze.

Bwiza nawe ubwo yabazwaga impamvu yaba yarahisemo guhemukira umuhanzikazi mugenzi we yavuze ko we ibyabaye byose yabimenye nyuma yuko indirimbo isohoka ati" Nge nta kintu narinzi nubwo benshi banyise umugome ariko biriya byose nabimenye indirimbo yasohotse kuko nge barampamagaye ndagenda ndakora bisanzwe".


Ibi byatumye benshi batekereza ko bizabyara urwango rukomeye hagati y’aba bahanzikazi bombi ariko kuri iyi nshuro bagaragaje ko nta mutima mubi nkuko bagiye babivuga ubwo bahuraga bahoberanye biratinda.

Ariel Wayz yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ashuhuzaanya na Bwiza avuga ko yishimiye cyane guhura n’umuvandimwe we Bwiza.

View this post on Instagram

A post shared by Ariel Wayz (@ariel_wayz)

Indirimbo Symphony Band yakoranye na Ariel Wayz ikamusimbuza Bwiza ni’My Day’ isa neza niyo Ariel yakoze yise ’Nkomeza’ ariko iri tsinda riza kuyisibisha kuri Youtube imaze umunsi umwe isohotse ndetse bavuga ko Ariel Wayz ari umufana wabo ukomeye.