Print

Cristiano Ronaldo arifuzwa n’indi kipe ikomeye yo mu Bwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2022 Yasuwe: 2667

Nk’uko amakuru abitangaza, umuherwe mushya wa Chelsea, Todd Boehly, yahuye n’ushakira amakipe Cristiano Ronaldo, Jorge Mendes muri Portugal.

Ahazaza ha Cristiano Ronaldo muri Manchester United ntiharamenyekana gusa mu biganiro by’aba bagabo bombi hajemo izina Cristiano Ronaldo.

Nubwo yatsinze ibitego 24 mu marushanwa yose umwaka w’imikino ushize, Ronaldo ntiyashoboye kugeza United mu myanya ine ya mbere.

Amashitani atukura yarangije ku mwanya wa gatandatu bituma akatisha itike yo gukina Europa League.

Nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibitangaza ngo ahazaza ha Ronaldo muri United ndetse no kuba yakwerekeza muri Chelsea byaganiriweho ubwo Boehly yahuraga na Mendes muri Portugal mu cyumweru gishize.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal w’imyaka 37 asigaje amezi 12 ku masezerano y’imyaka ibiri yasinye ubwo yinjiraga muri Man Utd mu mpeshyi ishize.

Ikipe ya Chelsea iri ku isoko muri iyi mpeshyi ishaka rutahizamu ukomeye cyane ko Romelu Lukaku wayihombeje yiteguye gusubira muri Inter Milan ku ntizanyo.

Amakuru akomeza avuga ko "bitazwi neza niba Chelsea ishaka gufata amahirwe" yo gusinyisha Ronaldo.

Bayern Munich byavuzwe ko ari irindi kipe yamwifuzaga ariko yarabihakanye.

Roma itozwa na Jose Mourinho, bivugwa kandi ko iri gukurikiranira hafi ibya Ronaldo muri United ndetse imukeneye.