Print

Reba ibyaranze igitaramo cya ’Choplife Kigali’ kitabiriwe na Minisitiri Aurore(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 26 June 2022 Yasuwe: 2260

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu 25 Kamena 2022 muri BK Arena aho cyaranzwe n’ibyishimo no kwizihirwa mu buryo budasanzwe abari aho bose bataha batabishaka.

Iki gitaramo cyabaye mu rwego rwo gususurutsa abanyarwanda n’abandi bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM.

Dj Ira umwe mu bakobwa bamaze kwandika izina mu kuvanga vanga imiziki mu Rwanda, ni we wabanje ku rubyiniro asusurutsa abantu bari muri Kigali Arena nubwo bari bataraba benshi, yaje gukorerwa mu ngata na Dj Toxxyk na we wo mu Rwanda.

Saa 20h zirengaho iminota mike nibwo umuhanzi wa mbere ari we Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy yageze ku rubyiniro, uyu muhanzi ukunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko muri iyi minsi, yishimiwe cyane n’abari muri Kigali Arena mu ndirimbo ze zikunzwe nka ’Amashu’, ’Fasta’ ndetse n’Inana irimo kubica muri iyi minsi.

Nyuma ye nibwo hakiriwe Dj Neptune wagombaga no kuyobora iki gitaramo aho buri nyuma ya buri muhanzi yafataga umwanya agasusurutsa abari muri Arena, yasabye abari muri Kigali Arena kumwereka ko bamwishimiye, aho bacanye amatoroshi ya telefoni za bo.

Yahise aha umwanya Dj Toxxyk ngo asusurutse abitabiriye igitaramo avanga vanga imiziki.

Saa 21h zibura iminota mike nibwo hakiriwe umuhanzi wa kabiri ari we Okkama, yaririmbye indirimbo zirimo "Puculi" yatangiriyeho. Yayikurikije izindi zirimo “No’’, asoreza ku yakunzwe mu ze yitwa “Iyallah”.

Dj Neptune yagarutse ku rubyiniro maze afatanya n’abakunzi b’umuziki we gutanga ibyishimo aho yacuranze indirimbo zitandukanye.

Uyu mugabo uzwi no mu gutunganya indirimbo wamenyekanye nko; "1,2,3" yakoranye na M.I, Naeto C na Da Grin, "Skoobi Doo" yahuriyemo na General Pype, Lynxxx na Jesse Jagz , "So Nice" yakoranye na Davido na Del B.

Hari kandi "Baddest" yakoranye na Olamide, BOJ na Stonebwoy, "Marry" yakoranye na Mr Eazi, "Wait" yahuriyemo na Kizz Daniel n’izindi, yishimiye uburyo abanyarwanda bamwakiriye.

Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo z’urukundo Afrique, ni we wari utahiwe, yishimiwe cyane n’abiganjemo igitsina gore.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Agatunda’ yatumye amenyekana cyane, ’Spy’, ’Don’t’, ‘Rompe’, ’Robine’.

Saa 21h30’, FAVE ukomoka muri Nigeria yageze ku rubyiniro. Mu maso ya bamwe yabonekaga nk’aho ari mushya ariko hari abandi bagendanaga na we mu kuririmba indirimbo ze zitandukanye zirimo “Mr Man”, “Beautiful’’ na "My baby."

Hakurikiyeho Ariel Ways winjiriye ku ndirimbo ye nshya ’Good Luck’, yakiranywe urugwiro rwinshi, yaririmbye izirimo “La Vida Loca” na “Chamber’’.

Umuhanzi Kenny Sol ni we wari utahiwe aho yinjiriye ku ndirimbo ye yakunzwe ’Haso’, yahagurikije benshi barimo na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na we wafatanyije n’abandi kuyiririmba, Kenny Sol kandi yaririmbye indirimbo ze zirimo na ’Joli’.

Hari kakurikiyeho izamu ry’umuraperi Nasty C ukomoka muri Afurika y’Epfo, yageze ku rubyiniro saa 22h zirenga, yakiranywe urugwiro rwinshi cyane, indirimbo zose yaririmbye yafatanyije n’abakunzi be.

Yishimiwe cyane mu ndirimbo “Said” yakoranye na Runtown, “Particula” yahuriyemo n’abarimo Major Lazer, DJ Maphorisa, Ice Prince, Patoranking na Jidenna. Indirimbo enye yaririmbye zose yishimiwe ku rwego rwo hejuru.

Yakurikiwe n’umuraperi Nyarwanda benshi bita Nyiri Kigali Arena kubera amateka ahakorera, ni Bushali no kuri iyi nshuro ni ko byagenze kuko yakiranywe urugwiro rudasanzwe.

Yahereye ku ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi “Kamwe”, akurikizaho “Agasima”, “Kurura” iyi yahamagaye Juno Kizigenza baheruka kuyikorana bafatanya kuyiririmba, “Umwana w’umwirabura” yasoje aririmba agace gato iyo yise “Ni Tuebue”.

Hari hatahiwe umuraperi wo muri Kenya, Khaligraph wakiranywe urusaku rwinshi kubera uburyo yari yishimiwe.

Uyu mugabo w’imyaka 32, yahereye ku ndirimbo yise “Yego”, “Champagne”, “Sifu bwana” yakoranye na Nyashinski, “Sawa Sawa” yakoranye na Bruce Melodie wanahise amusanga ku rubyiniro n’izindi.

Urubyiniro rwahise rusigaranwa na Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’imyandikire y’indirimbo ze, yeretswe urukundo rukomeye n’abari muri Kigali Arena.

Melodie yaririmbye indirimbo zirimo “Kungola” yakoranye na Sunny, “Saa Moya”, “Katapila”, “Bado”, “Henzapu” n’izindi, kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma
baririmbanaga na we.

Umuhanzi w’uminsi wari utegerejwe na benshi bari muri Kigali Arena ni Tekno, yahamagawe saa 23:40’, induru yanise ivuzwa muri Arena ibintu bihindura isura.

Yinjiriye ku ndirimbo ye “Pana”, yafashijwe n’ababyinnyi barimo Sherrie Silver na Higa Sharon umenyerewe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.