Print

Yanga Africans yakiriwe n’ibihumbi by’abafana bayo bishimiraga igikombe yatwaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2022 Yasuwe: 1242

Uyu munsi i Dar Es Salaam hari huzuye uruvunganzoka rw’abafana ba Yanga Africans bari bitabiriye umuhango wo kumurika igikombe cya shampiyona cya 28, Yanga SC iherutse kwegukana.

Ku munsi w’ejo Yanga yakomeje kwitwara neza muri shampiyona nyuma yo kunganya na Mbeya City igitego 1-1 kuri Stade Sokoine mu Karere ka Mbeya.Kugeza ubu ntiratsindwa muri shampiyona.

Igitego cya Yanga cyatsinzwe na Heritier Makambo ku munota wa 39 mbere y’uko Mbeya City yishyura ibifashijwemo na Joseph Ssemujju ku munota wa 50 kuri penaliti yavuye ku gukora umupira n’intoki kwa Bakari Mwamnyeto mu rubuga rw’amahina.

Umutoza wungirije wa Yanga, Cedric Kaze yagize ati: "Abakinnyi banjye bakwiriye gushimirwa kubera kwitwara neza muri uyu mukino wa shampiyona wari ukomeye cyane."

Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Perezida,Innocent Bashungwa yashyikirije igikombe kapiteni wa Yanga Bakari Mwamnyeto mu muhango muto wabereye kuri Stade Sokoine.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzaniya (TFF) Wallace Karia, abayobozi b’Inama y’Ubutegetsi ya Tanzaniya ndetse n’abayobozi b’akarere ka Mbeya bitabiriye umuhango wo gutanga igikombe cyanagaragayemo abakinnyi ba Yanga n’abayobozi bayo bahabwa imidari ya zahabu kubera gutwara igikombe cya shampiyona.

Yanga Africans yatwaye igikombe ubu ifite amanota 71 mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona irangire mu gihe Simba SC ya Kabiri ifite amanota 60 nubwo ifite imikino 2.

Mi mikino 29 imaze gukina,Yanga yatsinze 21,inganya 8 mu gihe itaratsindwa na rimwe.







Comments

Nanjye 26 June 2022

Ubu se Rayon Sport y’Abanyarwanda izagarura ibyishimo byabo ryari?