Print

Rwamagana City FC yagarutse mu cyiciro cya mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2022 Yasuwe: 1130

Rwamagana City FC yongeye kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere yaherukagamo mu 2016, nyuma y’uko yatsinze Interforce FC ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2 wo kwishyura,bisanga 2-0 yari yatsinze mu mukino ubanza.

Gutsinda uyu mukino wabereye mu Bugesera kuri iki Cyumweru byatumye Abanya-Rwamagana bazamuka ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.

Ku mukino wa nyuma usoza Icyiciro cya Mbere uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 29 Kamena 2022, Rwamagana City FC izahura na Sunrise FC yasezereye Vision FC.

Aya makipe yombi yazamutse, yasimbuye Etoile de l’Est na Gicumbi FC zasubiye mu Cyiciro cya Kabiri.