Print

Harmonize yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 27 June 2022 Yasuwe: 812

Harmonize yambitse impeta Kajala nyuma y’iminsi mike basubiranye aho yagaragazaga ko ariwe mugore yifuza mu buzima bwe.

Uyu mugore wemeye kubana na Harmonize by’iteka abinyujije ku rukuta rwe rwa Instgaram yasangije abakunzi be amashusho amugaragaza bamwambika impeta maze agira ati" Umukundwa by’iteka".

Harmonize nawe atazuyaje nkuko asanzwe agaragaza amarangamutima afitiye umukunzi we yifashishije urukuta rwe rwa instgram nawe yashyizeho amashusho amugaragaza yambika impeta Kajala ndetse n’amafoto maze ashyiraho ubutumwa bugira buti"Yavuze ngo yego".

Harmonize yavuze ko ibirori byabo ubwo byabaga byanyuraga k’urubuga rumenyereweho imyidagaduro rwitwa www.ceek.com, avuga ko kandi yambitse impeta umukunzi we iri mu bwoko bwa Diama y’ubururu akaba ari nayo aherutse kugura muri Turkey.