Print

Igikomangoma cyashakanye n’abagore 2 icyarimwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2022 Yasuwe: 1361

Ku wa gatandatu, igikomangoma cya Kano cy’imyaka 22, Mustapha Ado Bayero, yashakanye n’abagore babiri ku munsi umwe.

Bwana Bayero urwaye uburwayi bwa congenital hemiplegia, ni umuhungu wa nyuma wa nyakwigendera Emir wa Kano, Ado Bayero.

Iki gikomangoma cyashyingiranywe n’abageni babiri beza, Badi’a Tasiu Adam na Fatima Ibrahim Adam mu misigiti wa Markaz Imamu Bukhari, Rijiyar Zaki n’umusigiti wa Tsakuwa Juma’a muri Kano ni muri Nigeria.

Uyu musore Bayero yari azwiho kwicarana na se watanze mu igare rikururwa n’amafarashi mu gihe cy’iminsi mikuru ya cyami.