Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru taliki 26 Kamena 2022 kitabiriwe n’abanyarwenya batandukanye ndetse banahabwa umwanya mu gushimisha abari bitabiriye icyo gitaramo.
Mu banyarwenya bari bitabiriye igitaramo harimo abanyarwenya bamaze kubaka izina hano mu Rwanda nka Arthur(Rutura), Zaba Mised Call,Fally Merci,Herve Kimenyi, Rusine uri mu banyarwenya bakunzwe cyane muri iyi minsi, Crapton Kibonge, ndetse na Eric Omondi umunyarwenya ukomeye waturutse mu Gihugu cya Kenya.
Iki gitaramo kandi kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa, Uncle Austin, ndetse n’abandi benshi banyuzwe n’urwenya rwari aho.
Eric Omondi ni umwe mubahaye ibyishimo abitabiriye igitaramo
Fally Merci nawe yashimishije abitabiriye igitaramo
Rusine yashimishije abantu karahava
Miss Umunyana Shanitah nawe yari yitabiriye igitaramo