Print

Dore amagambo buri mugore yishimira kubwirwa n’umugabo we

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 27 June 2022 Yasuwe: 1375

Amwe mu magambo buri mugore wese yishimira kumva iyo ayabwiwe n’umugabo we.

1. Uri mwiza

Utitaye ku myaka ye, ingano ye n’igihe mumaze mubanye, umugore wese akunda kumva abwirwa ko ari mwiza, agukurura( attractive). Mu mwanya wo kumubwira ngo “ urasa neza” koresha utugambo tugufi nka “ byizaaa !urashimishije.

2. Uri umubyeyi mwiza n’umugore mwiza

Niba ushaka gutuma umugore yirirwa yishimye umunsi wose, renga ibyo kumubwira amagambo amenyereye nka “urakoze” umushimire ku kuba ari umugore mwiza n’umubyeyi mwiza.

3.Ihangane wagize umunsi mubi

Iri jambo rituma umugore wawe amenya ko uba umwitayeho nuko ubuzima bwe bw’umunsi bwangenze.

4.Ndagukunda cyane

Wari wumva amagambo meza akurikira ijambo “ ndagukunda ?” kubwira umugore wawe ko umukunda ni itangiriro nziza, gusa biba akarusho iyo umubwiye impamvu umukunda, ingano y’urukundo umukunda kandi ko uzahora umukunda ibihe byose. Ibyo binezeza umutima we kurushaho.

5.Ntawundi mugore nashaka atari wowe

Iri jambo rituma yumva ko umwizera kandi ko wishimiye kuzabana nawe iteka.

6.Reka nkukorere kiriya

Umugore wawe ahora abona ko uva ku kazi unaniwe kandi nawe nuko aba yananiwe. Ni byiza rero ko umufasha uturimo duto utari usanzwe umufasha gukora nko guhanagura ku meza mumaze kurya, gutera ipasi, n’indi mirimo utari usanzwe ukora mu rugo.

7.Ni gute nakubera umugabo mwiza kurushaho ?

Kumva aya magambo ku mugore wawe bishobora kumutera amarangamutima( emotion) akaba yanarira, cyangwa se agaseka nk’akana gato. Igihe umubajije iki kibazo jya uha agaciro igisubizo aguhaye.

8. Reka ndebe abana

Niba usanzwe wita ku bana ni byiza cyane, niba utajyaga ubikora gerageza ubikorere umugore wawe nawe aruhuke kuko ubuzima butaruhuka buravuna ikindi kumubwira gutya bituma abona ko inshingano zo kwita ku bana atari ize wenyine ahubwo afite gushyigikirwa.