Print

Umwana wa Bushali yakorewe ibirori by’isabukuru y’imyaka 2 byitabirwa n’ibyamamare(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 27 June 2022 Yasuwe: 1355

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 26 Kamena 2022 aho byitabiriwe n’abadi bahanzi babarizwa mu itsinda rya Kinya-Trap barimo B-Threy,Slum Drip,Br Nganji,Zima Bluk ndetse n’izindi nshuti za hafi zaje kwifatanya n’uyu muryango mu kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri ya Moon Bushali(Imfura ya Bushali).

Ibi birori byabaye mu masaha make ubwo Bushali na Bagenzi be bari barimo bitegura ibitaramo bibiri bakoreye i Nyamirambo ndetse no ku Gisimenti.

Aba basore kandi bitabiriye ibi birori bakaba banahuriye mu itsinda rya Kinya-Trap mu kiganiro n’Inyarwanda bavuze ko gushyigikirana muri byose ariwo muco ubaranga.

Moon Bushali ubwo yavukaga Bushali yatangaje ko yishimiye kwitwa umubyeyi kandi ko yishimiye kubona umwana aza mu buzima bwe.

View this post on Instagram

A post shared by Bushali (@bushali_)