Print

Abanyamahanga 2 nibo banze gutera umugongo Rayon Sports ku mukino wa Police FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2022 Yasuwe: 2374

Abakinnyi 2 barimo Nizigiyimana Karim Mackenzie na Essenu Musa nibo banyamahanga bonyine Rayon Sports yari ifite mu myitozo itegura umukino bafitanye na Police Fc kuri uyu wa mbere.

Aba bakinnyi bombi birengagije ku byakozwe n’abandi bakinnyi b’abanyamahanga bo baza mu myitozo.

Hari hashize iminsi abakinnyi ba Rayon Sports baranze gukora imyitozo yo kwitegura umukino w’umwanya wa 3 w’igikombe cy’Amahoro uraba kuri uyu wa Mbere.

Amakuru aravuga ko Rayon Sports yabanje guha abakinnyi bayo bose ibihumbi 50 FRW kugira ngo bemere gukina uyu mukino.

Byavugwaga ko aba bakinnyi banze gukora imyitozo kuko batahembwe ariyo mpamvu yabanje kubaha ibyo bihumbi 50.

Rayon Sports yasoje Shampiyona ifite amanota 48 ku mwanya wa kane ihita itangira gushaka abakinnyi bazayifasha mu mwaka w’imikino utaha ntiyita ku gutegura uyu mukino.


Makenzi na Essenu nibo banyamahanga bemeye gukinira Rayon Sports ku mukino wa Police FC