Print

Rwanda FDA yafunze amashami 5 y’inganda zikora amazi yo kunywa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2022 Yasuwe: 1345

Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda, Rwanda FDA cyatangaje ko kimaze gufunga amashami y’inganda eshanu kubera gucuruza amazi yo kunywa atujuje ubuziranenge.

Amashami y’inganda amaze gufungwa kugeza ubu harimo iry’uruganda Aqua Limited riherereye i Kibagabaga, amashami ya Jibu ya Kabeza, Nonko na Bibare. Hafunzwe kandi ishami ry’uruganda rwa Perfect Water Limited rya Bibare n’iry’uruganda Iriba Limited naryo riherereye muri aka gace ndetse n’irya Sip Kicukukiro Limited.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, Eric Nyirimigabo, yabwiye RBA ko icyemezo cyo gufunga aya mashami cyafashwe nyuma yo gusanga hari amazi atujuje ubuziranenge.

Ati "Mu byo twapimye twasanze hari ibirengeje ibipimo bigenwa n’itegeko ry’ubuziranenge. Twabagiriye inama yo kureba impamvu yatumye ubwo buziranenge butubahirizwa hanyuma batubwire n’ingamba zafashwe kandi ni inganda nyinshi ntabwo ari Jibu gusa.”

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Jibu buvuga ko nubwo hari inganda zafunzwe kubera ko zitujuje ubuziranenge bitavuze ko uru ruganda rwose rwafunzwe cyangwa ko ibihakorerwa byose bitujuje ubuziranenge.

Ati "Mu minsi ishize FDA yakoze igenzura nk’uko isanzwe ibikora ahantu hose isanga, Jibu ifite inganda 57 isanga muri izo dufite enye zirimo ibibazo baba bazifunze kugira ngo zuzuze ibisabwa ariko muri make ntabwo bivuze ko Jibu yafunze, twe turakora twujuje ubuziranenge, kuba tukiri ku isoko bivuze ko ntakibazo dufite."

Rwanda FDA ivuga ko mu gihe izi nganda zizakosora ibyo zasabwe hazongera hagakorwa irindi ryegunzura rizatuma zimwe zifungurirwa ndetse izindi zigafatirwa ibihano bitewe no kudakosora amakosa yabayeho.