Print

Abasirikare b’Uburusiya bafashwe amashusho bari kwiba ibinyampeke bya Ukraine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2022 Yasuwe: 2367

Iperereza rya BBC ryabonye gihamya ko abasirikare b’Uburusiya bigaruriye ibice bimwe bya Ukraine bibye toni zibarirwa mu bihumbi z’ibinyampeke hamwe n’ibindi bihingwa nk’ibihobe (tournesol/sunflower) babikura muri Ukraine.

BBC yavuganye n’abahinzi, isesengura amashusho y’icyogajuru ndetse ikurikirana amakuru y’ingendo, mu gushaka gihamya yaho ibyo binyampeke byerekejwe.

Inyandiko zigaragaza ko abategetsi bashyizweho n’Uburusiya babwiye abahinzi ko barimo gufata ibinyampeke byabo kugira ngo batume habaho icyo bise "kwihaza mu biribwa".

Ariko amashusho yafashwe na kamera z’umutekano (CCTV) zo kuri umwe mu mirima asa nk’agaragaza abasirikare b’Uburusiya barimo gusahura.

Uburusiya buhakana buvuga ko nta bujura na bumwe bwakoze, ariko abategetsi bo muri Amerika batangaje amato (ubwato) icyenda bemeza ko yatwaye ibinyampeke byibwe n’Uburusiya abikura mu karere ka Crimea Uburusiya, nyuma bijyanwa mu Burusiya.

Bibaye mu gihe umuryango w’abibumbye (ONU/UN) urimo kuburira ko hashobora kwaduka inzara muri Afurika no mu burasirazuba bwo hagati kubera ihungabana ku binyampeke byo muri Ukraine.

Ukraine ni kimwe mu bihugu byeza ingano nyinshi cyane ku isi.

’Bibye ibinyampeke byacu’

Muri za kilometero zibarirwa muri za mirongo uvuye ku rugamba, umuhinzi w’Umunya-Ukraine, Dmytro, avuga ukuntu ibyo yari amaze imyaka 25 akora byatikiye mu gihe cy’amezi ane Uburusiya bumaze bwigaruriye aho atuye.

BBC yagerageje kuvugana n’abahinzi barenga 200 ubutaka bwabo ubu buri mu maboko y’Uburusiya.

Dmytro - ntiturimo gukoresha izina rye rya nyaryo mu kumurinda ko yakwihimurwaho - ni umwe muri bacyeya bemeye guhura n’itsinda rya BBC.

Ati: "[Abasirikare b’Uburusiya] Bibye ibinyampeke byacu. Bashenye aho dukorera, bashenye ibikoresho byacu".

Avuga ko abasirikare b’Uburusiya ubu bagenzura 80% bya za hegitare (ha) zibarirwa mu bihumbi za mirongo ahinga, akabashinja kwiba ibinyampeke ku kigero cyo hejuru cyane.

Amashusho ya CCTV ya hamwe mu hakorerwa na kompanyi ye yafashe igihe abasirikare b’Uburusiya bahageraga.

Twahishe bimwe mu bice bikikije aho hantu mu kurinda ko imyirondoro ya ba nyir’imirima imenyekana.

Nyuma yaho muri ayo mashusho, umusirikare abona ko hari kamera (camera) irimo kubafotora, akayirasaho, ariko ntayihamye.

Amakamyo yuzuye ibinyampeke yaribwe. Dmytro avuga ko amwe muri yo yari ariho ibiranga aho aherereye (cyangwa GPS).

Twashoboye gukoresha aya makuru tubona ko yerekeje mu majyepfo ku mwigimbakirwa wa Crimea, Uburusiya bwiyometseho mu mwaka wa 2014, nyuma bikagera mu Burusiya.

BBC