Print

Dj Dizzo urembye cyane yageze mu Rwanda

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 27 June 2022 Yasuwe: 3989

Dj Dizzo wabwiwe n’abaganga ko asigaje iminsi mike yo kubaho kubera indwara ya Cancer amaranye igihe arashimira abaantu bose bamufashije akaba aje kurangiriza urugendo rwe Mu Rwamubyaye agasezera imiryango inshuti ndetse n’umukunzi we nkuko aherutse kuvuga.

Inkuru y’uyu musore ukiri muto yamenyekanye mu minsi yashize ubwo yagiranaga ibiganiro n’ibitangazamakuru agahishura ibyerekeranye n’ubuzima bwe butarimo kugenda neza.

Dj Dizzo ubwo yabwirwaga n’abaganga ko asigaje iminsi 90 yo kubaho yavuze ko ikifuzo cye ari uko yarangiriza urugendo rwe mu Rwanda agasezera umuryango we ndetse n’umukunzi we ariwe Da Black wakunze gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye ndetse akaba yarakoze no kuri Flash Tv.

Kuva icyo gihe Dj Dizzo yatangiye gukusanyirizwa amafaranga ashobora kumufasha mu rugendo cyane ko we nta bushobozi yari agifite bwo kuba yabasha kuhagera bitewe nuko amafaranga menshi yayakoresheje yivuza.

Abifashijwemo n’umuryango we inshuti ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye byamukoreye ubuvugizi Dj Dizzo yabashije kubona amafaranga yamufasha kugera mu Rwanda byibura ikifuzo cye kigashyirwa mu bikorwa nkuko yabyifuje.

Dj Dizzo nubwo ari mubihe bigoye akunze kugaragaza ko nta bwoba afite kandi agashimangira ko hejuru y’imbaraga z’abana ba bantu hari n’imbaraga z’Imana byumvikana ko we yizera ko ashobora kudapfa nkuko abaganga babivuga.

Dj Dizzo yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kumufasha kugera mu Rwanda by’umwihariko ashimira Perezida Paul Kagame, abahanzi barimo The Ben na Meddy ndetse na Rwanda Air.