Print

Kuki umutwe w’ingabo za EAC utaroherezwa muri DR Congo?

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 27 June 2022 Yasuwe: 2732

Ibyumweru bibiri bigiye gushira perezida Uhuru Kenyatta asabye ko umutwe w’ingabo uhuriweho muri EAC (East African Standby Force) EASF woherezwa mu burasirazuba bwa Congo ariko nanubu ntibarajyayo.

Iki cyifuzo cyahawe umugisha n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba mu nama ya gatatu yabahuje I Nairobi muri Kenya kuwa 20 kamena 2022,biga ku mutekano muke uvugwa mu burasirazuba bwa Congo.

Icyakora ukurikije ibiri kubera muri congo n’uburyo abakongomani bakiriye umwanzuro wo kuboherereza ingabo z’akere, bisa n’aho bitazakunda cyangwa bigafata igihe kirekire.

Umutwe w’ingabo wiswe EASF biteganijwe ko uzaba uje guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na M23 , yose ishinjwa kuyogoza akarere kubera ibitero igaba ku baturage no gutuma ababarirwa mu bihumbi bata ingo zabo abandi bakicwa.

N’ubwo bimeze bityo ariko ikifuzo cya Perezida Kenyatta ntikivugwaho rumwe n’abakongomani bashimangira ko umwanzuro w’abakuru b’ibihugu bya EAC utazatanga igisubizo kirambye nkuko bivugwa

Abamaganye uyu mugambi cyane n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Congo, bamwe mu bayobozi b’icyi gihugu n’abahagarariye amadini. Bose bavuga ko badashaka ko Urwanda rwinjira ku butaka bwabo kuko barushinja kuba inyuma y’umutwe wa M23 urwanya Leta yabo.

Ishyaka ry’abaharanira impinduka muri Congo ryandikiye Perezida Félix Tshisekedi bamusaba guhita ahakana kandi akisubiraho ku cyemezo yasinye cyo kuzanna ingabo z’akarere mu gihugu kuko ngo byateza umutekano muke kurusha kure uhavugwa.

Niba koko izi ngabo za EAC zije mu burasirazuba bwa Congo byatuma byibura ingabo zirenga 100 zirunda muri iki gice ubariyemo imitwe y’abanyamahanga bitwaje intwaro,FARDC, MONUSCO n’ingabo za Uganda.