Print

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze k’umuyobozi w’umudugudu warishije abaturage inzuki

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 27 June 2022 Yasuwe: 2263

Uyu mugabo witwa Mutezimana Jean Baptiste yajyanywe mu kigo kinyuzwamo by’igihe gito abantu bateje impungenge muri rubanda cya Kanzenze, nyuma yuko muri aka gace hari inzuki ziriye abantu.

Izi nzuki zariye abantu barimo Abanyamakuru, zaturutse mu rugo rw’umuhungu wa Mutezimana Jean Baptiste ubwo hari umuvuzi gakondo wari waje kuvura umugore we.

Nyuma yuko izi nzuki ziriye abantu bikekwa ko bazitejwe n’uwo muvuzi gakondo, uyu muyobozi w’Umudugudu yahise acika, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

Kambogo Ildephonse uyobora Akarere ka Rubavu, yabwiye Umuseke ko uyu Muyobozi w’Umudugudu ubu acumbikiwe mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito cya Kanzenze kubera kubangamira abaturage ashinzwe gucunga.

Uyu muyobozi kandi avuga ko Mutezimana adafunze ahubwo ari gukosorwa kuko ugereranyije n’inshingano ze yari akwiye gutanga amakuru mu rwego rwo kurinda Abaturage ayoboye.

Ati“Ntabwo afunze arimo gukosorwa, Mudugudu ni umuyobozi, aragiye arishije abantu inzuki abaturage baratakamba, tujya kumubaza abantu babikoze ntiyabatangaza kandi bibereye iwe. Nka Mudugudu afite inshingano zo gutangaza amakuru kugira ngo inzego zibikurikirane.”

Kambogo yakomeje avuga ko mu gihe Mutezimana yemeye kuvuga ibyo abazwa yarekurwa ati"Yateje umutekano muke agomba kubanza kugira ibyo abazwa kandi akabisubiza, niba yanga kubisubiza rero agomba kubanza agasubiza ngo n’ubutaha n’ikibazo kitazongera kuba. Nasubize nabirangiza bamurekure.”