Print

Rayon Sports yasinyishije myugariro Kiyovu Sports yagenderagaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2022 Yasuwe: 2316

Myugariro Eric Ngendahimana wari ngenderwaho muri Ķiyovu SC yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports ishaka kwiyubaka ngo yongere gutwara ibikombe.

Biravugwa ko uyu mukinnyi yishyuwe akayabo ka miliyoni 15 FRW n’ikipe ya Rayon Sports.

Uyu Ngendahimana unashobora gukina hagati mu kibuga (Defensive midfielder), cyane ko ari umwanya yamazeho igihe kirekire akiri muri Police FC.

Uyu mukinnyi ari mu basore bifuzwaga cyane n’umutoza Christian-Francis Haringingo bakoranye muri iyi kipe izwi nk’Urucaca mu mwaka yari ayimazemo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 niwe watsindiye Police FC igitego 1-0 batsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro muri 2015.

Rayon Sports biravugwa ko iri mu biganiro na Emmanuel Okwi nubwo Serumogo yifuzaga we yamaze kongerera amasezerano Kiyovu.

Ngendahimana yamenyekanye mu ikipe ya Musanze FC yavuyemo yerekeza muri Police FC nyuma Kiyovu Sports yari amazemo imyaka 2 none ubu yinjiye muri Rayon Sports.

Muri Rayon Sports, yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya barimo Hirwa Jean de Dieu waguzwe muri Marines FC na Rafael Osaluwe wakinaga muri Bugesera FC.