Print

Rayon Sports yanyagiye Police FC y’abakinnyi 10 yegukana umwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2022 Yasuwe: 2833

Rayon Sports yagaruye mu myitozo abakinnyi bayo bigoranye mu minsi ishize, yegukanye umwanya wa Gatatu mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2022, nyuma yo kunyagira Police FC 4-0.

Muri uyu mukino Police FC yarangije ari abakinnyi 10,yabanje kwihagararaho mu gice cya mbere biba 0-0 ariko mu cya kabiri yanyagiwe karahava.

Uyu mukino ntiwigezwe utozwa n’abatoza bakuru ku mpande zombi kuko Rayon Sports yatojwe na Lomami Marcel kuko abatoza 2 basubiye iwabo mu gihe Police FC yatozwaga na Kirasa Alain.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48 w’umukino,Muhire Kevin yafunguye amazamu ahita aca intege Police FC.

Bidatinze ku munota wa 73,Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yakoreye ikosa kuri Moussa Essenu mu rubuga rw’amahina bimuviramo guhabwa ikarita y’umutuku.

Rayon Sports yabonye igitego cya 2 ku munota wa 77 gitsinzwe na Ishimwe Kevin kuri penaliti nziza yateye.

Ku munota wa 84 n’uwa 90,rutahizamu Moussa Essenu yinjirije Rayon Sports ibindi bitego 2 byo gushimangira intsinzi bituma itahana ibitego 4-0.

Rayon Sports yagize umwaka mubi cyane yagerageje kuwusoza neza ishimisha abafana bayo ariko Police FC byabaye bibi cyane ndetse nta kabuza izatandukana n’umutoza wayo,Frank Nuttall.

Umwanya wa 3 muri 2019,Rayon Sports nabwo yari yatsinze Police FC ibitego 3-1.

Rayon Sports yahawe igihembo cya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzahuza ikipe ya AS Kigali FC na APR FC,kuri uyu wa Kabiri,tariki 28 Kamena

Uyu teganyijwe uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa Kumi n’ebyiri z’ijoro [18h00].

Uyu mukino witezwe na benshi, wahawe Hakizimana Louis nk’umusifuzi mpuzamahanga uzaba ari hagati, azungirizwa na Karangwa Justin nk’umusifuzi mpuzamahanga uzaba ari umwungiriza wa Mbere na Maniragaba Valery uzaba ari umwungiriza wa Kabiri, mu gihe Twagirumukiza Abdoulkarim azaba ari umusifuzi wa Kane.


Comments

rukabu 27 June 2022

Umupira Wu Rwanda usigaye mu magambo ya vandam na,Claude,na karinda Émile ntakundi tubyakire abavugizi bi binyoma.murakoze