Print

Murenzi Kassim wakiniye Rayon Sports igihe kinini kurusha abandi bose yatabarutse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2022 Yasuwe: 1728

Murenzi Kassim, wakiniye Rayon Sports imyaka 17 hanyuma akabyara umuhungu wabaye Perezida wayo,Murenzi Abdallah yatabarutse uyu munsi azize uburwayi.

Uyu munsi nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo witangiye bikomeye Ryon Sports,kugeza ubwo anashinzeishuri ryigisha umupira abana bato rya Rayon Sports riba i Nyanza.
Kassim Murenzi yakinaga mu kibuga hagati ahagana mu 1970.

Bimwe mu mu bigwi bya Kassim muri Rayon Sports birimo:

Yatwaye ibikombe bitanu mu marushanwa akomeye nka shampiona ( 2) n’ibikombe by’igihugu 3.

2.Kassim Murenzi yari mu ikipe yatwaye shampiyona muri 1981 idatsinzwe na rimwe.

3.Yari mu ikipe ya mbere ya Rayon Sports yahagarariye u Rwanda mu irushanwa nyafurika rya champions league( 1981-1982).

Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,yagize iti "Uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports,wakinaga hagati n’umurava mwinshi,Murenzi Kassim,yatabarutse azize uburwayi.

Imitima yacu yifatanyije namwe muri ibi bihe by’akababaro.Nta magambo yagaragaza agahinda agahinda twatewe no kukubura munyabigwi."

Imihango yo gushyingura ni ejo 12h30 mu irimbi ry’i Nyamirambo.