Print

Igitero cy’Uburusiya ku iduka ni icyaha cyo mu ntambara – abategetsi ba G7

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2022 Yasuwe: 999

Abantu batari munsi ya 18 bapfiriye mu gitero cya misile ku iduka rinini ryo mu mujyi wa Kremenchuk muri Ukraine.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko abaturage b’abasivile bagera ku 1,000 bagereranywa ko bari bari muri iyo nyubako ubwo icyo gitero cyabaga ahagana saa cyenda n’iminota 50 (15h50) zo ku isaha yaho.

Abategetsi bo mu itsinda ry’ibihugu bikize ku isi rya G7 - bari mu nama mu Budage - bamaganye icyo gitero, bavuga ko ari "ndengakamere".

Mu itangazo basohoye, bagize bati: "Ibitero bitarobanura ku basivile b’inzirakarengane bigize icyaha cyo mu ntambara".

Uburusiya bwegetsweho icyo gitero, cyanakomerekeyemo abantu batari munsi ya 59, kandi hari ubwoba ko umubare w’abapfuye ukomeza kwiyongera.

Amafoto yo ku mbuga za internet yerekanye inyubako yahiye n’umwotsi w’umukara uzamuka mu kirere.

Perezida wa Ukraine Zelensky yavuze ko icyo gitero ari kimwe "mu bikorwa by’iterabwoba by’urukozasoni cyane bibayeho mu mateka y’Uburayi".

Yavuze ko iryo duka nta gaciro kajyanye n’amayeri y’urugamba ryari rifite ku Burusiya, kandi ko nta byago ryari riteje ku basirikare babwo.

Yavuze ko ryari "kugerageza gusa kw’abantu ko kubaho ubuzima busanzwe, [ibintu] birakaza cyane abigarurira [ibice bya Ukraine]".

Yongeyeho ati: "Abaterabwoba bataye umutwe bonyine, badakwiye kuba bafite umwanya ku isi, ni bo bashobora kurasa za misile ku kintu nk’iki".

Ambasaderi wungirije w’Uburusiya mu muryango w’abibumbye (ONU/UN), Dmitry Polyanskiy, yavuze ko icyo gitero ari "ubushotoranyi bwa Ukraine", ariko nta gihamya yatanze yo kumvikanisha ko icyo gitero cya misile cyahimbwe.

Guverineri w’aho byabereye Dmytro Lunin yavuze ko icyo gitero ari icyaha cyibasira inyoko-muntu.

Yanditse ku rubuga rwa Telegram ko ari "igikorwa cy’iterabwoba cy’ubwihare kandi kigaragara cyibasiye abaturage b’abasivile".

Abategetsi bavuga ko abantu 440 bo mu rwego rw’ubutabazi bwihuse barimo gukorera aho icyo gitero cyabereye, barimo na 14 b’impuguke mu buzima bwo mu mutwe bazanywe guha ubufasha abagizweho ingaruka n’icyo gitero.

Urwego rw’ubutabazi bwihuse rwa Ukraine rwatangaje amafoto agaragaza ibice by’iduka byabaye umukara kandi byahiye bigakongoka, igisenge na cyo cyahirimiyemo imbere.

Muri videwo imwe yafashwe nyuma gato y’icyo gitero, umugabo yumvikana abaza mu ijwi riranguruye ati: "Hari umuntu n’umwe uri muzima... hari n’umwe uri muzima?"

Nyuma yaho gato, imodoka z’imbangukiragutabara (ambulances) zaje gutwara abakomeretse zibajyana ku bitaro.

Ariko haracyari abantu baburiwe irengero, kandi ubwo ijoro ryagwaga, abo mu miryango y’abari muri iryo duka bateraniye kuri hoteli iri hakurya y’umuhanda, aho abakora ubutabazi bashyize icyicaro cyo gutegererezamo amakuru.

Amatara na za moteri z’amashanyarazi byazanywe aho hantu kugira ngo abakora ubutabazi bashobore gukomeza gushakisha mu ijoro, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Umujyi wa Kremenchuk - uri rwagati muri Ukraine mu gice gishyira uburasirazuba - uri ku ntera ya kilometero hafi 130 uvuye mu turere Uburusiya bugenzura.

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere bwatangaje ko iryo duka ryarashweho na misile zo mu bwoko bwa Kh-22, zarasiwe ku ndege z’intambara zirasa mu ntera ndende zo mu bwoko bwa Tu-22M3 - ariko BBC ntiyashoboye kubigenzura.

Vadym Yudenko, wabonye icyo gitero kiba, yabwiye BBC ati: "Iduka ryashenywe. Mbere habagaho ibitero mu nkengero z’umujyi, kuri iyi nshuro, aha ni mu mujyi rwagati".

Yongeyeho ati: "Nta magambo mfite yo kuvuga. Sinari niteze ko ikintu nk’iki gishobora kuba mu mujyi wanjye".

BBC