Ndizeye Innocent, ukina asatira muri Mukura VS yambitse impeta umukunzi we Dusenge Redempta bari basohokanye I Nyanza mu rukari.
Mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga,aba bombi bagaragaye bishimiye intambwe bateye yo kuba bagiye kurushinga.
Kigeme amaze imyaka 5 akundana n’umukunzi we Dusenge kandi ngo iki nicyo gihe cyiza cyo kurushinga kuko nta kibi yamubonyeho.
Ndizeye Innocent yamenyekanye akinira Amagaju FC,ayavamo yerekeza muri Mukura Vs yagiriyemo ibihe byiza bituma Musanze FC imusinyisha gusa yaje gusubira muri Mukura Vs bakiri kumwe ubu.