Print

Cristiano Ronaldo ntari mu bakinnyi 5 Neymar Jr yemera ko bamurusha umupira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2022 Yasuwe: 4292

Neymar yavuze abakinnyi batanu yemera ko bafite impano y’umupira w’amaguru ku kirenge[technically gifted] kumurusha,barimo babiri bakina muri Premier League.

Uyu mukinnyi ukomeye wo muri Brazil yasabwe guhitamo abakinnyi batanu bafite impano tekiniki [gucenga no gutanga umupira neza] kumurusha avugamo Lionel Messi, Eden Hazard na Marco Verratti.

Abajijwe ku bakinnyi abona bafite ubuhanga kumurusha, uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain yabwiye Oh My Goal ati: "Tekiniki kundusha? Sinzi niba nshobora gusubiza!

Mbona ndi umwe mu bakinnyi bafite tekinike mu mupira w’amaguru kurusha abandi ku isi uyu munsi.

Yongeyeho ati: "Ariko navuga ... Messi, Hazard, De Bruyne, Verratti, ndacyabura umwe... Thiago!".

Neymar yakinannye na Messi muri Barcelona kuri ubu bakinana muri PSG. Yabonye ibitangaza uyu mugenzi we yakoze ndetse n’ibihembo yatwaye bituma amwubaha mu gihe aba bandi asanzwe abemera.