Print

Betty Kyallo yahishuye umugabo yifuza ibyo akwiye kuba yujuje

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 28 June 2022 Yasuwe: 955

Betty Kyallo uri mu bakunzwe mu itangazamakuru ryo mu Gihugu cya Kenya yahishuye umugabo yifuza ibyo akwiye kuba yujuje asaba abakobwa kugira amahame bagenderaho mu kugira amahitamo y’umugabo bazabana.

Mu kuvuga amahame agenderaho mu rwego rwo kubaka ejo he hazaza yagize ati“Mfite amahame ngenderaho, ntabwo nshobora gukundana n’umugabo udafite imodoka nziza, nimvuga nziza wumve TXL cyangwa V8, nkundanye n’umugabo ufite akamodoka nka ka gikumi ni ukwisubiza inyuma”

Yakomeje agira ati “Sinshobora gukundana numugabo uhembwa make kundusha kandi udafite imodoka nziza kundusha.”

Betty yabonyeho kugira inama abakobwa bagenzi be yo kugira amahame bagenderaho mu kugira amahitamo ati"Mukwiriye kugira amahame mugenderaho mukemera mugashakana na ba suger daddy aho gushakana n’udusore tukirwana n’ubuzima.”