Print

Ubushyamirane bwa Maguire na Cristiano Ronaldo bwaciyemo ibice Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2022 Yasuwe: 1503

Byamenyekanye ko urwambariro rwa Manchester United "rwacitsemo ibice" kubera amakimbirane hagati ya Harry Maguire na Cristiano Ronaldo ku bijyanye n’igitambaro cy’ubukapiteni.

Maguire yagizwe kapiteni wa United nyuma y’amezi atandatu yinjiye muri iyi kipe avuye muri Leicester City kuri miliyoni 80 z’ama pound nyuma y’aho Ashley Young yerekeje muri Inter Milan.

Izi nshingano zakomereye Maguire, usanzwe ari umukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza ahanini kubera imikinire ye yari ku rwego rwo hasi umwaka ushize ndetse no kuba atifitemo impano yo kuyobora.

Igitutu cyiyongereye ubwo Cristiano Ronaldo, watwaye Ballon d’or inshuro eshanu akaba n’umwe mu banyabigwi mu mupira w’amaguru, yagarukaga muri United mu mpeshyi.

Ronaldo yatsinze ibitego,18 muri shampiyona, ariko ntacyo byafashije United kuko yarangije ku mwanya wa gatandatu n’amanota yabo mabi cyane kurusha andi yose bagize kuva Premier League yashyirwaho baninjizwa ibitego byinshi.

Ibintu byahindutse bibi cyane kuri Old Trafford ubwo iyi kipe yacikagamo ibice kubera "kutumvikana kuzuye" ku bijyanye n’ugomba kuba kapiteni hagati y’aba bagabo 2 nkuko byatangajwe n’umunyamakuru wa BBC, Simon Stone.

Ronaldo uyobora Portugal, bivugwa ko yashakaga kuyobora United kandi bivugwa ko ibyo yakoze byababaje Maguire.

Nubwo bivugwa ko aba bombi bahanganiye ubutegetsi mu gihe cy’umutoza w’agateganyo Ralf Rangnick, Maguire yakomeje kuba kapiteni wa United.

Ariko ntibiramenyekana niba umutoza mushya Erik Ten Hag azakomeza kugirira icyizere Maguire nka kapiteni we, nubwo amakuru amwe avuga ko umunyezamu David De Gea ariwe uhabwa amahirwe yo gufata iki gitambaro bibaye ngombwa ko haba impinduka.

Nubwo amazemo umwaka umwe gusa nyuma yo kuyigarukamo ku nshuro ye ya kabiri,Ronaldo ntabwo yizewe ko azayigumamo cyane ko bivugwa ko yababajwe no kuba itaraguze abakinnyi.