Print

Michael uri mu rukundo na Miss Naomie yahishuye inyungu yakuye muri CHOGM

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 28 June 2022 Yasuwe: 2228

Michael yifashishije urukuta rwe rwa Instagram aho akoresha amazina Prophetic yashimye buri muntu wese watumye CHOGM iba avuga ko yishimiye cyane umubano yahakuye ndetse n’amahirwe yo gusobanurira abari bitabiriye iyo nama ibyerekeranye na Kompanyi ye Bizicotap Solutions.

Michael ni umwe mu bagize amahirwe yo guhura n’abakuru b’Ibihugu bari bitabiriye inama ya CHOGM barimo na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson nkuko byagiye bigaragara ku mafoto.

Miss Nishimwe Naomie udaterwa ipfunwe no kuba ari mu rukundo n’uyu musore nawe yagaragaje ko yishimiye intambwe umukunzi we yateye kandi ko ashyigikiye iterambere rye maze afata amagambo n’amafoto Michael yakoresheje nawe abisangiza abakunzi be bo kuri Instagram abishyira ahunyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa.

Michael agiriwe aya mahirwe nyuma y’igihe gito atsindiye Miliyoni 10 k’umushinga afatanyije na Miss Akaliza wo kwita k’ubuzima bwo mu mutwe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

View this post on Instagram

A post shared by Michael Tesfay (@prophetic__)