Print

Nshuti Innocent wa APR FC yateye imitoma irenze umukunzi we ku isabukuru ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2022 Yasuwe: 2660

Rutahizamu wa APR FC,Nshuti Innocent yasutse amarangamuti ye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yifurizaga umukunzi we isabukuru nziza y’amavuko.

Uyu mukinnyi uri mu baherutse guhesha APR FC igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 20,yagaragaje ko akunda cyane uyu mukunzi we,Uwase Nice.

Abinyujije kuri Instagram, Nshuti Innocent yifurije isabukuru y’amavuko umukunzi we, Uwase Nice ndetse amubwira amagambo aryoshye y’urukundo.

Yagize ati “ Isabukuru nziza ku mwamikazi w’umutima wanjye, umugore w’inzozi zanjye, urukundo rw’ubuzima bwanjye. Uri Paradizo yanjye, inshuti magara, inkoramutima, Imana yarankunze yo yakumpitiyemo, mfite amatsiko yo kubona ibyiza biri imbere. Ndagukunda.”

Nshuti ari mu bakinnyi ba APR FC bariakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro na AS Kigali,kuri uyu wa Kabiri saa kumi n’ebyiri n’igice.