Print

Uganda:Umugabo wakubise urushyi Minisitiri bari mu Misa yahawe igihano gikomeye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 28 June 2022 Yasuwe: 1728

Uyu mugabo w’imyaka 39 yakubise uyu munyapolitiki ari n’Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda kuri iki cyumweru ubwo bari mu gitambo cya misa kuri iki Cyumweru muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Micahael yo muri Paruwasi ya Wera.

Umuvugizi wa Polisi muri Kyoga y’Iburasirazuba, Oscar Gregg Ageca, yavuze ko icyatumye uyu mugabo akubita Minisitiri kitaramenyekana.

Yagize ati “Okurut Micheal yaje mbere nk’abandi bakristu bose ubundi arapfukama arasenga, ubwo yahagurukaga mu buryo butunguranye yakubise urushyi Minisitiri wari uri kumuramutsa [amwifuriza umugisha w’Imana].”

Oscar Gregg Ageca yatangaje ko uyu mugabo wakubise urushyi Minisitiri, yahise afatwa n’abarinzi b’uyu munyapolitiki ubundi bakaza kumushyikiriza Polisi ubu ikirego cye kikaba cyaratangiye gukurikiranwa kuri stasiyo ya Wera.

Polisi ya Uganda, ivuga ko ntakibazo kizwi cyari kiri hagati y’uyu mugabo na Minisitiri yakubise urushyi.