Print

Danny Vumbi ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 28 June 2022 Yasuwe: 954

Uyu mubyeyi yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki 28 Kamena 2022.

Danny Vumbi avuga ko urupfu rw’umubyeyi we rwatunguranye ngo kuko nubwo yari arwaye yari akomeye kandi afata n’imiti neza.

Mu kiganiro n’Igihe yagize ati"Umwaka ushize nibwo twamenye ko mukecuru arwaye umutima tugerageza kumuvuza aroroherwa. Yafataga imiti neza ndetse anakurikiza gahunda zose za muganga. Yari asigaye akomeye, ariko twatunguwe no kumva ko saa sita z’amanywa yikubise hasi ntabashe kubyuka.”

Uyu mubyeyi yitabye Imana aguye mu rugo aho yari asanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa mu ga santere ka Kinyebebe.

Umubyeyi wa Danny Vumbi yakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye ashyigikiye umwana we cyane ko hari n’amafoto bagiye bafatana bari kumwe ari kumushyigikira.