Print

Finlande na Suwede byemerewe Kandidatire muri OTAN

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 29 June 2022 Yasuwe: 417

Turukiya yemeye kuri uyu wa kabiri ko Finlande na Suwede bikomeza urugendo rwo gusaba kwinjira m’ushyirahamwe rya OTAN rishinzwe gufatanya mu kurwanya umwanzi

Turukiya yari isanzwe yitambika umugambi w’ibi bihugu kuko byari bifitanye ibibazo by’umutekano.

Turukiya yaje kuva ku izima nyuma y’aho ibi bihugu bitatu byumvikaniye kurindirana umutekano hagati yabyo.

Ubu bwumvikane bwagezweho nyuma y’amasaha agera kuri ane y’ibiganiro mbere y’uko inama ya OTAN itangira i Madrid muri Espanye.

Umunyamabanga mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg, na perezidansi ya Turukiya bemeje ko ubwo bwumvikane bwabaye .

Ni nyuma y’ibiganiro hagati y’uwo mutegetsi na perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, hamwe n’a Minisiteri w’intebe wa Suwede, Magdalena Andersson.

Ibintu nyamukuru Turukiya yasabye kuva mu kwezi kwa gatanu, kwari uko ibyo bihugu bibiri byo mu majyaruguru y’Uburayi bihagarika gufasha imitwe y’aba kurde iri ku butaka bwabyo. Ibindi kwari ugukuraho ibihano byo kugurisha intwaro kuri Turukiya.