Print

Miss Balbine yahishuye ko agiye kurushinga n’umusore bamaranye imyaka 8 mu rukundo(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 29 June 2022 Yasuwe: 992

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Balbine yavuze ko we n’umukunzi we bari kwitegura kurushinga taliki ya 1 Ukwakira 2022.

Mu butumwa yagize Ati “Nabonye urukundo ubwo nakubonaga. Warakoze kunkunda utizigamye no kuzana ibyiza buri munsi. Mfite amatsiko yo gukomeza gukurana nawe ubuzima bwacu bwose.”

Miss Balbine n’umukunzi we balunze kugaragara bari kumwe kuva mu mwaka wa 2014 ubwo uyu mukobwa yegukanaga ikamba rya Miss High School.

View this post on Instagram

A post shared by Balbine Mutoni (@balbine_mutoni)

Ntibyarangiriye aho kuko muri 2015 Miss Balbine yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda aho yegukanye ikamba ry’Igisonga cya kane aho naho umukunzi we yagaragaye mu bari bamushyigikiye muri urwo rugendo rwose.

Kugeza ubu aba bombi babarizwa muri Leta zunze ubumwe z’America.