Print

Ghana: Abasinzi bishakiye igisubizo nyuma yo gupfa kwa bagenzi babo basinze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2022 Yasuwe: 1957

Ishyirahamwe ry’abasinzi bo muri Ghana ryatangije porogaramu ya E-Drink kugira ngo irinde abanyamuryango bayo akaga karimo no kwicwa n’imodoka igihe bambukiranya umuhanda basinze.

Ibi byatangajwe na perezida w’iryo shyirahamwe, Moses Onyah, bakunze kwita Dry Bone, mu kiganiro na Kofi Adoma kuri Kofi TV.

Yavuze ko iyi porogaramu izakuriraho abanyamuryango b’iryo shyirahamwe gukora urugendo rurerure rwo kujya kugura inzoga bikarangira bakoze impanuka zirimo kwambukiranya umuhanda basinze bari gutaha.

Dry Bone yakomeje avuga ko abanyamuryango bayo bashobora gutumiza ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’ibyo kunywa bashaka bikagezwa mu rugo rwabo nta kabuza.

Ati: “ E-Drink izemerera abanyamuryango gusaba inzoga aho baherereye bagiye ku rubuga rwa Facebook rw’abasinzi, ukanda kuri E-Drink, ugahitamo ubwoko bw’ibinyobwa ushaka. Iyo porogaramu nikora, bizagabanya umubare w’impfu z’abanyamuryango bacu bicwa n’ibinyabiziga bigenda,iyo bari kwambuka umuhanda banyoye inzoga nyinshi."

Yasabye abakunda inzoga kwiyandikisha kuri urwo rubuga rwa Facebook rw’ishyirahamwe batanga amafoto yabo n’amakuru yihariye yabo kugira ngo babone porogaramu ya E-Drink.

Yizera ko iyi gahunda izafasha kugabanya impfu ku banyamuryango babo basaga miliyoni 6.6.