Print

Ubudage bugiye gusubiza Cameroun ishusho bwatwaye mu gihe cy’ubukoloni

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 29 June 2022 Yasuwe: 313

Ubudage bwemeye gusubiza ishusho ibumbatiye amateka bwibye Cameroun mu ntangiriro y’ikinyejana gishize.

Ikigo cy’umuco cya ’Prussian Cultural Heritage Foundation’, kigenzura inzu ndangamurage zo mu murwa mukuru Berlin w’Ubudage, cyavuze ko kizasubiza iyo shusho y’umugore, izwi nka Ngonnso.

Cyavuze ko kizayiha abaturage bo mu bwoko bwa Nso bo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Cameroun.

Iyo shusho yatwawe n’umwe mu bakoloni mu 1903 ayiha inzu ndangamurage yo mu murwa mukuru Berlin yita ku biranga amoko y’abantu.

Igikomangoma cyo mu bwami bwa Nso cyabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iyo nkuru yo kuzohereza iyo shusho yakiriwe neza muri Cameroun.