Print

APR FC yasinyishije abakinnyi 2 ba AS Kigali yaraye ibatsinze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2022 Yasuwe: 2359

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha Ishimwe Christian na mugenzi we Niyibizi Ramadhan bakinaga muri AS Kigali mu gihe cy’imyaka 2 iri mbere.

Nkuko amakuru dukesha Radio Rwanda abitangaza,APR FC yamaze gusinyisha aba bakinnyi bombi ibakuye muri AS Kigali yaraye ibatsinze ikabatwara igikombe cy’Amahoro.

Ishimwe Christian w’imyaka 23, yari umwe mu bakinnyi bakinaga neza inyuma ku ruhande rw’ibumoso ndetse niwe waraye aremye uburyo bwavuyemo igitego cyahesheje AS Kigali igikombe cy’Amahoro.

Muri Nyakanga 2021 nibwo Niyibizi Ramadhan yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri atanzweho Miliyoni 19 Frw.

Ishimwe Christian wa AS Kigali yahamagawe igitaraganya bwa mber mu Mavubi mu mwaka ushize mu mukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022,batsinzwemo na Kenya ibitego 2-1.