Print

Haruna yavuze igihe azahagarikira gukina umupira w’amaguru

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 29 June 2022 Yasuwe: 1793

Ibi yabivuze nyuma y’uko Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cy’amahoro mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Kamena 2022 aho yakinaga na APR FC.

Haruna Niyonzimo umwe mu bakinnyi bakuze ndetse banakiniye ikipe y’Igihugu imikino myinshi aho yanabaye Kapiteni w’iyi Kipe ubwo yabazwaga igihe azahagarikira gukina umupira yavuze ko aramutse abivuze bishobora guhungabanya benshi.

Yagize ati"“Ntabwo mbizi. Njye mbivuzeho nakomeretsa benshi.”

Icyakora avuga ko igihe cyose bishobora kumuzamo azabikora kuko nta kigoye kirimo ariko mu gihe akibyiyumvamo kandi abifitiye imbaraga afite gukomeza gufasha barumuna be.

Ati"Mbyutse na mugitondo nkumva ngomba kureka gukina umupira nawureka kuko nta ntambara irimo ariko kugeza ubu ndacyafite imbaraga zo gukina, ndacyafite na byinshi byo kwigisha barumuna banjye.”

Haruna Niyonzima aheruka kubwira itangazamakuru ko hari ubutumwa afite yifuza kuzabwira Perezida Paul Kagame igihe azagirirwa amahirwe yo guhura nawe kandi ko bushobora kugira icyo buhindura mu mukino w’umupira w’amaguru wa hano mu Rwanda mu gihe benshi bibaza ikiwudindiza.