Print

Iburanisha ry’umunyarwanda Laurent Bucyibaruta uregwa Jenoside, ryahagaritswe kubera igiturika

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 29 June 2022 Yasuwe: 883

Mu rubanza rw’Umunyarwanda Bucyibaruta bikanze iturika ry’igisasu bahita babasohora igitaraganya

Ku cyicaro cy’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Umunyarwanda Laurent Bucyibaruta uregwa Jenoside, habayeho kwikanga iturika ry’igisasu, bituma rusubikwaho igihe gito, abarimo bahita babasohora igitaraganya.

Uku kwinga kw’iturika kwabaye ubwo uru rubanza rwa Bucyibaruta rwarimo ariko kuri uru rukiko hakaba hari no kuba urubanza rw’abaregwa ibikorwa by’iterabwoba.
Ubwo iki kikango cy’iturika cyabagaho, abari mu byuma by’iburanisha baba abari mu rubanza rwa Bucyibaruta ndetse no mu zindi manza, bahise basohorwa igitaraganya kugira ngo habanze hakurikiranwe ibibaye.

Nyuma y’igihe gito, abari muri uru rubanza rwa Bucyibaruta basubiye mu cyumba cy’iburanisha, urubanza rw’uyu munyarwanda rurakomeza.

Ubwo urubanza rwasubukurwaga, Urukiko rwakomeje kumva ubuhamya bw’uwitwa Ndindiriyimana Augustin w’imyaka 79 y’amavuko.

Uyu mugabo ukomoka mu Rwanda akaba afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ni umutangabuhamya watanzwe n’uruhande rw’uregwa, akaba yavuze ko ubwo Jenoside yabaga yari asanzwe ari umujandarume.

Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri, amaze iminsi aburanishwa n’uru rukiko rwa rubanda rw’i Paris.

Akurikiranyweho kandi kugira uruhare mu iyicwa ry’abanyeshuri b’Abatutsi bagera muri 90 bigaga muri Ecole Marie Merci de Kibeho, bishwe tariki 07 Gicurasi 1994.