Print

Ariel Wayz ahishuye impamvu yakoresheje ifoto ya Knowless mu ndimbo ye, avuga ko agikunda Juno

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 29 June 2022 Yasuwe: 1724

Ibi yabivuze ubwo yabazwaga igisobanuro cy’amaashusho yagaragaye mu ndirimbo’Good Luck’ yagaragayemo amafoto y’abahanzi batandukanye barimo na Knowless.

Mu kiganiro na Yago Ariel wayz yavuze ko kimwe mu byatumye yifashisha ifoto ya Knowless ari uko ari umuntu afata nk’intangarugero kandi yakuze agenderaho ndetse akunda no gusubiramo ibihangano bye.

Ati" Knowless nakuze nkunda indirimbo ze nkunda no kuzisubiramo abantu bakambwira ko nzi kuririmba kugeza uyu munsi ndi umufana we ukomeye kuko buri gihe iyo murebye niyibuka ndi muto"

Yakomeje agira ati"Impamvu ifoto ye nayishyize mu mashusho y’indirimbo yange nkuko indirimbo yitwa ’Good Luck’ abantu bose barimo ku wayirebye neza ifoto yange yari hagati yabo ngewe niyumvishaga ko bari kumbwira ngo’Amahirwe masa’ cyane ko ari abantu nigiraho byinshi mu muziki.

Umunyamakuru yahise amuhuza na Knowless ku murongo wa Telephone bombi bisanga buri wese ari umufana w’undi ndetse bahita bemeranya no gukorana indirimbo igihe icyo aricyo cyose bashobora kuyikora.

Ariel Wayz yakomeje avuga no kuri Kamaliza nawe wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye yagize ati" Kamariza nakuze numva Mama aririmba indirimbo ze nange nkaziririmba nisanga nzikunda ariko ngira amatsiko yo kumenya umuntu waririmbye izo ndirimbo kuko ni nziza, nkakunda kumubaza Mama akambwira uko yari ameze kuko ni nabwo namenye ko atakiriho ariko ikintu cyatumye mukunda kurushaho ni igihe nabonaga ifoto ye nkasanga yambaraga nkange byahise biba akarusho".

Umunyamakuru yamubajije ubutumwa yashatse gutanga ku mashusho amugaragaza muri iyo ndirimbo asa n’ugiye kurasa umuntu ariko bikarangira ariwe upfuye.

Ariel yagize ati" Muri iriya ndirimbo nashakaga kwihorera ariko birangira aringe upfuye mu byukuri ntago uriya muntu nari bumwice nubundi kwiherezo kuko nari nkimukunda hariya nari nshatse kuvuga ko hari igihe umuntu ashaka kwihorera bikarangira ariwe usigaye ababaye aho kubabaza uwo yashakaga kwihoreraho"

Ibi umunyamakuru yahise abihuza n’inkuru ye y’urukundo na Juno cyane ko yavuze ko iyo ndirimbo ariwe yayihimbiye maze agira ati" Byaba bifite aho bihuriye na wa muntu? Karacyarimo?

Wayz mu gusubiza yagize ati" Urumva se kajyahe, nta rwango".

Ibi byaje bishimangira ko Ariel Wayz nubwo yababajwe na Juno nkuko abivuga ariko umutima umukunda akiwufite mu gihe benshi bari batekereje ko byarangiye cyane ko muri iyo ndirimbo yamwifurizaga amahirwe masa mu rukundo avuga ko nawe ari mu rukundo n’undi muntu.