Print

Umusaza yiguriye isanduku y’akataraboneka azashyingurwamo napfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2022 Yasuwe: 1738

Umusaza w’imyaka 87 ukomoka ahitwa Busia, muri Kenya yaguze isanduku nshya igezweho azashyingurwamo umunsi azapfa.

Uyu mugabo uzwi nka Aloise Otieng ’Ng’ombe bivugwa ko yaguze iyi sanduku ifite agaciro k’amashilingi ibihumbi 58,000 kugira ngo bazayimushyinguremo napfa.

K2TV yatangaje ko Aloise yari yaguze indi sanduku muri 2009 na 2012. Uyu mubyeyi w’abana 18 yavuze ko iyi sanduku ye nshya iri kubikwa mu iduka rye mu gace ka Obekai,ariyo azashyingurwamo napfa cyane ko ngo izo yari yaguze mbere zari zitakigezweho.

Uyu musaza yatangaje ko kwigurira isanduku mbere y’urupfu rwe bigomba guha isomo abanya Kenya. Aloise ati:“Ndashaka ko ibi bibera isomo abantu muri rusange. Ushobora kubura ibintu by’ibanze mu gihe uri muzima,ariko nupfa, abantu bazica ibimasa, bakugurire imyenda myiza n’inkweto nyamara wapfuye. Niyo mpamvu nahisemo gutegura gahunda y’urupfu rwanjye bigendanye n’agaciro mfite mu baturanyi."