Print

"M23 ifite intwaro ziruta iz’ingabo za Kongo na MONUSCO"-Uhagarariye RDC muri UN

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2022 Yasuwe: 4747

Uhagarariye Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo [RDC] mu muryango w’Abibumbye [UN],yemeje ko Umutwe wa M23 waje mu isura nshya ufite intwaro zihambaye ziruta iza Leta y’iki gihugu ndetse na MONUSCO.

Mu ijambo yavugiye mu kanama k’umutekano ka ONU kuri uyu wa gatatu,Uhagarariye RDC muri UN,Amb.Georges Nzongola-Ntalaja yagize ati "Bagarutse mu Ugushyingo 2021....Bafite intwaro zo ku rugamba ziruta iza MONUSCO n’iza FARDC.

Bafite ubushobozi bwo guhanura indege mu kirere,gutera ubwoba intara ya Kivu ya ruguru n’ibindi byaha mu bindi bice bya Kongo.Wasobanura ute uko kongera kugaragara k’uwo mutwe nyuma y’icyo gihe warabuze kandi ninde uri inyuma y’uwo mutwe,akawuha intwaro atari u Rwanda na Uganda?.

Yakomeje agira ati "Kuki Imiryango mpuzamahanga n’Umuryango w’Abibumbye badashaka guhuza uwo mutwe na leta y’u Rwanda?

Uhagarariye u Rwanda muri UN,Amb.Gatete Claver,asubiza mugenzi we,yagize ati " Kuba RDC ivuga ko u Rwanda rufasha M23 ni uburyo bwo guhishira intege nke z’ubuyobozi no gushaka gufata ibibazo by’imbere mu gihugu ikabyegeka ku baturanyi. "

Umutwe wa M23 wari watsinzwe n’igisirikare cya Congo, FARDC gifatanyije n’ingabo za MONUSCO mu 2013. Ariko mu kwezi kwa cumi na kumwe 2021, wongeye gusubira kwisuganya.

Kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka, umutwe wa M23 wagabye ibitero muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, mu burasirazuba bwa DR Congo, nyuma y’imyaka igera ku 10 yari ishize nta bitero bikomeye ukora.

Buri ruhande – ingabo za leta ya Congo na M23 – rushinja urundi gutangiza imirwano.

Kuva ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa gatandatu, uyu mutwe ni wo ugenzura umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo na Uganda.

Leta ya DR Congo ishinja leta y’u Rwanda guha ubufasha bwa gisirikare umutwe wa M23 – ibyo u Rwanda na M23 bahakana.

Umutwe wa M23 uvuga ko utiteguye gushyira intwaro hasi mu gihe nta biganiro waba ubanje kugirana na leta ya Congo.

Uvuga kandi ko udatewe ubwoba n’umutwe w’ingabo z’akarere k’Afurika y’uburasirazuba wemejwe muri uku kwezi n’abakuru b’ibihugu ko uzoherezwa kurwanya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo.


Comments

makambo 30 June 2022

Uyu mugore bamusimbure. Ni igicucu.