Print

Ikigo abahungu bambara amajipo gikomeje guca ibintu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2022 Yasuwe: 3188

Ishuri ryo muri Uganda ryaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho ubuyobozi bwemereye abanyeshuri b’abahungu kwambara amajipo nk’impuzankano.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Nyakasura, Frank Manyindo yasobanuye ko abanyeshuri b’igitsina gabo bamenyereye kwambara ayo majipo ku ishuri kandi ko batakibona ko ari umwihariko.

Ati“Buri munyeshuri abona ko kilt ari imyenda isanzwe."

Manyindo avuga ko icyemezo cy’uko abanyeshuri b’igitsina gabo bambara amajipo ari kimwe mu bigize umuco w’ikigo.

Iri shuri ryatangijwe mu 1926 n’umumisiyoneri wo muri Ecosse, Lieutenant-Commander, Ernest William Eborhard Calwell, wabanje kwemeza ubwami bwa Buganda gukurikiza umuco wa Ecosse,ariko umwami yaranze, amutegeka kugenda.

Uyu mumisiyoneri ariko yakiriwe i Nyakasura aho yafunguye ishuri kandi ashishikariza abaturage kwigana umuco wa Ecosse.

Manyindo ati: "Imyambarire yubaka icyizere cy’abahungu kandi itanga abayobozi bakomeye. Ifite umwihariko."