Print

UN yemeje ko u Rwanda na DRC bijya kwiyungira muri Angola

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 30 June 2022 Yasuwe: 1473

Umuryango w’Abibumbye wemeje ko intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigiye guhurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uvugwa hagati y’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura Amahoro muri RDC (MONUSCO), Bintou Keita, kuri uyu wa Gatatu yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, haganirwa ku bibazo by’umutekano muke muri RDC.

Ntabwo umunsi nyir’izina ibi biganiro bizaberaho uratangazwa. Mu kanama gashinzwe umutekano, ibihugu byinshi byagaragaje ko bishyigikiye ubu buryo bw’ibiganiro.

RDC ishinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23, mu gihe rushinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR, ndetse ingabo zacyo ziheruka kurasa mu Rwanda ibisasu bitandukanye, byasenye inzu bikanakomeretsa abantu.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Umuryango w’Abibumbye, Nicolas de Rivière, yashyigikiye ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC gikomeza gukurikiranwa mu buryo bw’akarere, binyuze mu biganiro bya Nairobi.
Yamaganye ibitero bishya bya M23 ku Ngabo za Leta na MONUSCO, kimwe n’iby’indi mitwe irimo CODECO, ADF ndetse na FDLR.

Intumwa yungirije y’u Bwongereza mu Umuryango w’Abibumbye, James Kariuki, we yavuze ko ibyago by’uko hashobora kubaho intambara y’akarere biri hejuru kurusha mu kindi gihe

Yashimye ibiganiro birimo kugirwamo uruhare na Perezida Kenyatta ndetse na Lourenço, avuga ko u Bwongereza bubishyigikiye.
Yashimangiye ko mu gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC, abona igisubizo kiri mu biganiro n’inzira za dipolomasi kurusha imbaraga za gisirikare.
Yanasabye Leta ya Congo ko muri ibi bihe ikwiye gukuramo ibihe bidasanzwe yashyizeho mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, hagasubizwaho ubuyobozi bwa gisivili bwasimbujwe ubwa gisirikare.